Somera Bibiriya kuri Telefone
Pawulo agaragaza ingero z’umurimo we mu by’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw’ubugwaneza n’ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko ndabahendahenda kugira ngo ninza iwanyu ne kuzahatirwa gutinyuka, nk’uko binkwiriye gutinyuka abantu bamwe bibwira ko tugenda dukurikiza kamere y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi twiteguye guhora kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibiri imbere yanyu ni byo mureba: niba hari umuntu wiringiye ko ari uwa Kristo yibwire n’ibi, yuko uko ari uwa Kristo ari ko natwe turi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko nubwo nkabya kwirata ubutware bwacu Umwami wacu yaduhereye kugira ngo tububake tutabasenya, sinzakorwa n’isoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ne gutekerezwa ko meze nk’ubateza ubwoba inzandiko zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko bavuga bati “Inzandiko ze zivugisha ubutware zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uvuga ibisa bityo yibwire ibi, yuko uko tumeze ku magambo yo mu nzandiko tudahari ari ko tumeze no ku byo dukora duhari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza ubwo abo biringaniza ubwabo, kandi bigereranya ubwabo nta bwenge bagira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Naho twe ntitwirata kurenza urugero, ahubwo dutekereza urugero rwacu ko ruhwanye n’ingabano z’aho Imana yatugereye, ngo tugere no kuri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ntidusingira kurenga ingabano zacu, ngo tumere nk’abatageze kuri mwe, kuko twageze no kuri mwe koko tuzanye ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n’ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu biri hirya yanyu. Si ukugira ngo twirate ibyo dusanze byiteguwe byagenewe undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka, 18kuko uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo Umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: