Somera Bibiriya kuri Telefone
Intumwa z’ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kandi nibwira yuko izo ntumwa zikomeye cyane zitandusha na hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nubwo ndi umuswa mu magambo sindi umuswa mu bwenge, kandi ibyo twabiberekeye muri byose imbere ya bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mbese ye, nakoze icyaha ubwo nicishije bugufi ngo mushyirwe hejuru, mbabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana ku buntu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuki? Ni uko mweho ntabakunda? Bizi Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko ibyo nkora, nzakomereza kubikora, kugira ngo nkure urwitwazo ku bashaka impamvu yo guhamya ko bameze nkatwe mu byo birata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.
Icyo Pawulo arusha intumwa z’ibinyoma
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi ndavuga nti “Ntihakagire untekereza ko ndi umupfu.” Ariko rero niba muntekereza mutyo, munyemere nk’umupfu kugira ngo nanjye mbone uko nirata ho hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ibyo ngiye kuvuga simbivuga nk’aho ari ijambo ry’Umwami wacu, ahubwo ndabivuga nk’ubwirizwa n’ubupfu, niringiye yuko mfite impamvu yo kwirata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ubwo benshi birata iby’umubiri, nanjye ndabyirata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Murihangana iyo umuntu abahinduye imbata, iyo abamize, iyo abafashe, iyo yishyize hejuru akabakubita inshyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ibyerekeye ibyo bigawa, ni koko twabigizemo intege nke. Nyamara icyo undi wese ahangara gukora (ibi mbivuze nk’umupfu) nanjye nagihangara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk’umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ibihe bitanu Abayuda bankubise inkoni mirongo itatu n’icyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibihe bitatu nakubiswe inga, igihe kimwe natewe amabuye, ibihe bitatu inkuge zaramenetse, naraye imuhengeri nirirwamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
mu miruho n’imihati. Mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko ne kuvuga ibindi, keretse ko hariho ikindemerera iminsi yose: ni uguhagarikira umutima amatorero yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ni nde udakomeye ngo nanjye mbe udakomeye? Ni nde ugushwa ngo nanjye ndeke kugurumana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby’intege nke zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Imana y’Umwami Yesu ari yo na Se ishimwe iteka ryose, izi ko ntabeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegeka w’umwami Areta yarindishije umudugudu w’Abanyadamasiko ngo amfate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bancisha mu idirishya ryo mu nkike z’amabuye ndi mu gitebo, ndahunga muva mu maboko.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: