Somera Bibiriya kuri Telefone
Pawulo yiratana ibyo yeretswe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nkwiriye kwirata nubwo bitagira umumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n’ibyo nahishuriwe n’Umwami wacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n’ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ku bw’uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw’intege nke zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishakwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mpindutse umupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi.
Pawulo aburira Abakorinto ngo batazabaho umugayo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwe ubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangira ubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari ko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Muravuga muti “Ibyo byo ni ko biri koko. Ubwawe ntiwaturemereye, ariko wagize ubwenge bwo kudutegesha uburiganya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mbese koko, hari ubwo nigeze ngira umuntu wese mu bo nabatumyeho mbakisha indamu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nahuguye Tito mutumana na mwene Data wundi. Mbese hari indamu Tito yabenzeho? Si umwuka umwe twagendeyemo? Na we ntiyageze ikirenge mu cyanjye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y’Imana, Kristo ni we utuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiye kubakomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n’ishyari, n’umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibihane ibyonona n’ubusambanyi n’iby’isoni nke bakoze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: