Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n’abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko mushaka ikimenyetso cyo kugaragaza yuko Kristo avugira muri jye, Kristo utari umunyantege nke kuri mwe, ahubwo agira ububasha hagati yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko intege nke zateye ko abambwa, ariko none ariho ku bw’imbaraga z’Imana izerekanira muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko ndasaba Imana kugira ngo mutagira ikibi mukora, icyakora si ukugira ngo duse n’abemewe, ahubwo ni ukugira ngo mukore neza nubwo twasa n’abagawa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Turishima iyo tugize intege nke namwe mukagira imbaraga, kandi icyo dusabira ni iki: ni uko mutunganywa rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Igitumye nandika ibyo ntari kumwe namwe, ni ukugira ngo nimpaba ne kuzaca imanza z’imbabazi nke, kuko nahawe ubutware n’Umwami wacu bwo kubaka, atari ubwo gusenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mutashyanishe guhoberana kwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abera bose barabatashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: