Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n’abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n’Umwami wacu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry’Imana, ahubwo tumeze nk’abatariganya batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: