Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’umurimo w’ubuntu wo gufasha Abakristo b’abakene
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bene Data, turabamenyesha ubuntu bw’Imana amatorero y’i Makedoniya yahawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndahamya yuko babutanze ku bwende bwabo nk’uko bashoboye, ndetse no kurenza ibyo bashoboye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Icyakora ntibagenje nk’uko twibwiraga ko bazabigenza, ahubwo babanje kwitanga ubwabo biha Umwami wacu, kandi biha natwe nk’uko Imana yashatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibyo ni byo byaduteye guhugura Tito ngo asohoze umurimo w’ubuntu, uwo yatangiye muri mwe namwe kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko rero nk’uko musaga muri byose, ari ukwizera no kuvuga neza no kumenya, no kugira umwete no kudukunda, mube ari ko murushaho kugirira umwete uwo murimo wo kugira ubuntu na wo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ibyo simbivugiye kubategeka, ahubwo mbivugiye kugerageza urukundo rwanyu ndugerageresha umwete w’abandi kugira ngo menye ko ari urw’ukuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kuko muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibyo mbibabwiriye kubagisha inama kuko bibakwiriye kubikora, mwebwe ababanjirije abandi uhereye mu mwaka ushize, nyamara si ugupfa kubikora gusa, ahubwo ni ukugira ngo mubikore mubikunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko rero mubirangize, kugira ngo nk’uko mwakunze kubyemera abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Simvugiye ntyo kugira ngo abandi boroherezwe namwe ngo murushywe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ahubwo ni ukugira ngo munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukene bwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukene bwanyu, munganye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
nk’uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi n’uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko Imana ishimwe, ishyize mu mutima wa Tito kubagirira umwete nkanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko yemeye guhwiturwa kwacu kandi kuko afite umwete mwinshi, yagiye iwanyu ari nta wumuhase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Twamutumanye na mwene Data wundi, washimwaga mu matorero yose ku by’ubutumwa bwiza yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko uretse ibyo gusa, ahubwo ni na we watoranijwe n’amatorero kujya ajyana natwe ku bw’uwo murimo w’ubuntu dushyiraho umwete, kugira ngo Umwami wacu ahimbazwe kandi ngo twerekane umutima wacu ukunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kuko twirinda ngo hatagira umuntu utugaya ku bw’izo mpano nyinshi tugwiza hose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
dushaka gukora ibyiza, uretse imbere y’Umwami wacu gusa ahubwo n’imbere y’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Twatumanye na bo mwene Data wundi, uwo twagerageje kenshi akaboneka ko ari umunyamwete muri byinshi, ariko none arushaho kugira umwete kuko abiringira cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibyerekeye Tito: uwo ni we dufatanya umurimo kandi ni mugenzi wanjye dukorana ibyanyu, kandi ibya bene Data abo bandi ni intumwa z’amatorero zihimbaza Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko muberekere imbere y’amatorero ibihamya urukundo rwanyu, kugira ngo bibemeze ko nabirase ibyirato nyakuri.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abakorinto igice cya: