Somera Bibiriya kuri Telefone
Eliya ahanurira Umwami Ahaziya gupfa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’insobekerane ry’icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Bālizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko marayika w’Uwiteka abwira Eliya w’i Tishubi ati “Haguruka ujye guhura n’intumwa z’umwami w’i Samariya, uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.’ ” Nuko Eliya aragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n’iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ziramubwira ziti “Twahuye n’umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Arababaza ati “Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Baramusubiza bati “Ni umugabo w’impwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi w’uruhu.” Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w’i Tishubi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w’Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n’ay’abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay’igiciro cyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwa mbere umuriro wavuye mu ijuru utwikana abatware bombi n’ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubere ay’igiciro cyinshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye aratanga nk’uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w’umuhungu yari afite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: