Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo ku ngoma ya Yowasi, asana urusengero (2 Ngoma 24.2-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yowasi akora ibishimwa imbere y’Uwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ingoro ntizakurwaho. Abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye Yowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z’ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y’Uwiteka zigakoreshwa, n’iz’umuntu wese aciwe, n’impiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu y’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko kugeza mu mwaka wa makumyabiri n’itatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyada umutambyi n’abandi batambyi, arababaza ati “Ni iki cyababujije gusana ahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya z’abo muziranye, ahubwo muzitange kugira ngo basane aho inzu yasenyutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z’abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bw’icyotero, mu ruhande rw’iburyo aho umuntu yinjirira mu nzu y’Uwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye babonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku, umwanditsi w’umwami n’umutambyi mukuru barazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y’Uwiteka, barayabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bamaze gupima impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y’inzu y’Uwiteka, na bo baziha ababaji n’abubatsi bubakaga inzu y’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
n’abubakishaga amabuye n’abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n’amabuye abaje byo gusana ahasenyutse ku nzu y’Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusana iyo nzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko impiya zazanwaga mu nzu y’Uwiteka ntizakoreshejwe ibikombe by’ifeza cyangwa ibifashi, cyangwa ibyungu cyangwa amakondera, cyangwa ibintu by’izahabu cyangwa iby’ifeza by’inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bazihaye abakoraga umurimo, kugira ngo bazikoreshe gusana inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi abo bagabo babikijwe izo feza zihembwa abakozi b’imirimo, ntibagombaga kuzibamurikisha kuko bakoraga ari abiringirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukuraho urubanza n’izo gukuraho ibyaha, ntizashyirwaga mu nzu y’Uwiteka, ahubwo zabaga iz’abatambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye Hazayeli umwami w’i Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Yowasi umwami w’Abayuda ni ko kwenda ibintu byose byejejwe, ibyo ba sekuruza Yehoshafati na Yoramu na Ahaziya, abami b’Abayuda bari baratuye n’ibyo yatuye ubwe, n’izahabu zibonetse mu by’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami, abyoherereza Hazayeli umwami w’i Siriya. Nuko Hazayeli arorera gutera i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko indi mirimo ya Yowasi n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bukeye abagaragu ba Yowasi baramugambanira, barahaguruka bamwicira mu nzu ya Milo mu nzira imanuka ijya i Sila.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri abagaragu be, ni bo bamwishe. Ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: