Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’ingoma ya Yehowahazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w’Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akora ibyangwa n’Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w’i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kw’Abisirayeli umwami w’i Siriya yabarenganyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka aha Abisirayeli umukiza, bavanwa mu buretwa bw’Abasiriya. Abisirayeli baherako basubira mu mahema yabo uko bari basanzwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko ntibareka ibyaha by’inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n’amagare cumi, n’ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w’i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk’umurama w’aho bahurira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya maze umuhungu we Yehowasi yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi wo ku ngoma ya Yowasi umwami w’Abayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko indi mirimo ya Yehowasi, n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze yarwanishaga Amasiya umwami w’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y’ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n’abami b’Abisirayeli.
Gupfa kwa Elisa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n’imyambi.” Nuko arayenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Aramubwira ati “Enda imyambi.” Arayenda. Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi gatatu arekera aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umuntu w’Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by’Abamowabu bitera icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Hazayeli umwami w’i Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw’isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bukeye Hazayeli umwami w’i Siriya aratanga, maze umuhungu we Benihadadi yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imidugudu Benihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imidugudu ya Isirayeli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: