Somera Bibiriya kuri Telefone
Abashuri banyaga Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w’Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akora ibyangwa n’Uwiteka, ariko ntiyahwanije n’abami b’Abisirayeli bamubanjirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk’uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y’imbohe, amubohesha iminyururu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi.
Ibyaha by’ubupagani bituma Abisirayeli bajyanwa ho iminyago
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
bakagendera mu migenzo y’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n’abami b’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara y’abarinzi ukageza ku midugudu igoswe n’inkike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z’imisozi miremire yose, no munsi y’igiti kibisi cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk’uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n’Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n’amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b’abahanuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
bakanga amateka ye n’isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n’ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko bareka amategeko yose y’Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by’inyana ebyiri biyagijwe kandi n’icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
bakanyuza abana babo b’abahungu n’ab’abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n’Uwiteka kugira ngo bamurakaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango w’Abayuda wonyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y’Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Uwiteka yanga urubyaro rw’Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y’abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk’uko yabivugiye mu bagaragu be b’abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n’ubu.
Umwami wa Ashuri yimurira abantu be mu midugudu y’Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n’i Kuta n’i Awa, n’i Hamati n’i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y’i Samariya mu byimbo by’Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y’i Samariya, ntibazi imihango y’Imana y’icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y’Imana y’icyo gihugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y’Imana y’icyo gihugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ariko ab’amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ab’i Babuloni biremera Sukotibenoti, ab’i Kuta biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, ab’i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z’i Sefaravayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y’amahanga bimuwemo yagenzaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
N’ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kandi amateka n’imihango n’amategeko n’ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y’abanzi banyu bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n’ibishushanyo byabo bibajwe, n’abana babo n’abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: