Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami wa Ashuri anesha Abisirayeli, abajyana ho iminyago (2 Ngoma 29.1-2; 31.1)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami w’Abayuda yarimye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy’inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko yomatanye n’Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Atsinda Abafilisitiya bari mu minara y’abarinzi n’abo mu midugudu igoswe n’inkike, ahindūra igihugu cyose kugeza i Gaza n’ingabano zaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y’Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n’ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.
Umwami wa Ashuri atera i Buyuda (2 Ngoma 32.1-19; Yes 36.1-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mu mwaka wa cumi n’ine wo ku ngoma y’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu yose y’i Buyuda yari igoswe n’inkike, arayitsinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bukeye Hezekiya umwami w’Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyo untegeka ndacyemera.” Nuko umwami wa Ashuri aca Hezekiya umwami w’Abayuda icyiru cy’italanto z’ifeza magana atatu, n’iz’izahabu mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu y’Uwiteka, no mu by’ubutunzi byo mu nzu y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi z’urusengero rw’Uwiteka, n’izo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, aziha umwami wa Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe n’ingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukore w’ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Baherako bahamagaza umwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge, barabasanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby’ubusa, ngo dufite imigambi n’amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y’iki cyotero cy’i Yerusalemu?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba wowe ubwawe wazibonera abayajyaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Wabasha ute kwirukana umutware n’umwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ngo mbese azamutse gutera aha, akaharimbura atabitegetswe n’Uwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu, ukirimbure.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana natwe n’abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo aba bantu bari ku nkike babyumve.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw’Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami wa Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo ni ukuri Uwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mwe kumvira Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzure na we, musohoke mumusange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu, n’igihugu kirimo amavuta y’imyelayo n’ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Mbese hari indi mana mu mana z’abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Sefaravayimu n’iz’i Hena n’iza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije ab’i Samariya amaboko ye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukiza i Yerusalemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ngo “Ntimugire icyo mumusubiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w’umunyarugo, na Shebuna w’umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w’umucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: