Somera Bibiriya kuri Telefone
Gusenga kwa Hezekiya (2 Ngoma 37.1-20)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo we, na Shebuna w’umwanditsi, n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko abagaragu b’Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mbese imana z’abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani, n’i Resefu n’Abanyedeni bari i Telasari?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.”
Yesaya ahanura ibizaba ku mwami wa Ashuri azize umurengwe (Yes 37.21-38)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nafukuye amazi y’ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n’isoni, bakaraba nk’ubwatsi bwo ku gasozi, nk’ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y’inzu, cyangwa nk’ingano zirumbye zikiri nto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Ariko nzi imyicarire yawe, n’imitabarire yawe n’imitabarukire yawe, n’uburakari wandakariye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kuko uburakari wandakariye n’umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n’icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry’Uwiteka rizabisohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n’ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”
Ingabo za Senakeribu zirimbuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Maze mu ijoro ry’uwo munsi, marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Bukeye ari mu ngoro y’imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: