Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’ingoma ya Yosiya (2 Ngoma 34.1-2)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w’i Bosikati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko we akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba.
Asanisha inzu y’Imana, babona igitabo cy’amateka (2 Ngoma 34.8-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n’umunani avutse, atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu y’Uwiteka ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y’Uwiteka, izo abarinzi b’urugi basonzoranije mu bantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
bazihe abategeka umurimo wo mu nzu y’Uwiteka, kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y’Uwiteka, basane aho isenyutse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
nk’ababaji n’abubatsi n’abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n’amabuye abajwe byo gusana inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.”
Abasannyi babona igitabo cy’amategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati “Ntoye igitabo cy’amategeko mu nzu y’Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi, aragisoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma umwanditsi Shafani asubira ibwami, atekereza umwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y’Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.” Nuko Shafani agisomera imbere y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy’amategeko, ashishimura imyambaro ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu w’umwami ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n’aba bantu n’Abayuda bose, iby’amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, kuko uburakari bw’Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w’imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami w’Abayuda yasomye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ” Baherako baraza babitekerereza umwami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: