Somera Bibiriya kuri Telefone
Nebukadinezari atsinda i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze Uwiteka amuteza ibitero by’Abakaludaya n’Abasiriya n’Abamowabu n’Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk’uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b’abahanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ni ukuri, itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abīkure imbere abahōye ibicumuro Manase yacumuye byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’amaraso y’abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w’i Babuloni yahindūye ibihugu by’umwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se yakoze byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Yehoyakini umwami w’Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w’i Babuloni, we na nyina n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Uwo mwami w’i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Asahura iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka byose n’ibyo mu nzu y’umwami, amenagura ibintu by’izahabu byo mu rusengero rw’Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk’uko Uwiteka yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ajyana ab’i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n’ibikomangoma n’abanyambaraga bose n’intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y’abandi bo muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni n’umugabekazi n’abagore b’umwami, n’inkone ze n’abatware b’ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi abantu bose b’abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby’intambara. Abo ni bo umwami w’i Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uburakari bw’Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n’i Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: