Somera Bibiriya kuri Telefone
Nebukadinezari yongera kugota i Yerusalemu arahatsinda (2 Ngoma 36.13-21; Yer 52.3-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe ku ngoma y’umwami Sedekiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike y’umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y’inkike zihereranye n’umurima w’umwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze ingabo z’Abakaludaya zikurikira umwami zimufatira mu kibaya cy’i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhāna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko bafata umwami, baramuzamura bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula, bamucira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n’icyenda ku ngoma y’umwami Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, Nebuzaradani umutware w’abarinzi, umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Agezeyo atwika inzu y’Uwiteka n’inzu y’umwami, n’amazu yose y’i Yerusalemu arayatwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze ingabo z’Abakaludaya zose zari kumwe n’umutware w’abarinzi, zisenya inkike z’i Yerusalemu impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye abantu bari basigaye mu murwa, n’abari bakeje umwami w’i Babuloni na rubanda rusigaye, abo Nebuzaradani umutware w’abarinzi abajyana ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko uwo mutware w’abarinzi ahasiga abantu baho b’abatindi hanyuma y’abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi inkingi z’imiringa zari mu nzu y’Uwiteka n’ibitereko n’igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyari mu nzu y’Uwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bajyana n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibifashi n’indosho n’ibintu by’imiringa bakoreshaga byose, n’ibyotero n’ibyungu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi uwo mutware w’abarinzi ajyana ibintu by’izahabu n’iby’ifeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje n’ibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu y’Uwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Inkingi imwe uburebure bwayo bwari mikono cumi n’umunani, kandi umutwe wayo wacuzwe mu miringa, uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa n’urushundura hariho n’imbuto z’amakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe n’ibisa n’urushundura.
Abari basigaye i Yerusalemu bajyanwa ho iminyago i Babuloni (Yer 52.24-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye umutware w’abarinzi afata Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n’abarinzi b’irembo batatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
kandi muri uwo murwa ahafatira umutware w’ingabo, n’abagabo batanu b’ibyegera by’umwami yasanze aho, n’umwanditsi w’umugaba w’ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n’abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi, arabajyana abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umwami w’i Babuloni abicira i Ribula mu gihugu cy’i Hamati. Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi abantu basigaye mu gihugu cy’i Buyuda, abo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Hanyuma abatware b’ingabo bose hamwe n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n’ingabo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Gedaliya abarahirana n’ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b’Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma araza azanye n’abantu cumi, bica Gedaliya n’Abayuda n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abantu bose, aboroheje n’abakomeye n’abatware b’ingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mu mwaka wa mirongo itanu n’irindwi Yehoyakini umwami w’Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa makumyabiri n’irindwi wako, Evili Merodaki umwami w’i Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w’Abayuda icyubahiro amuvana mu nzu y’imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz’abandi bami bamubagaho i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Amukura mu myambaro y’imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umwami yamuhaga ibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: