Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye abana b’abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.” Arabemerera ati “Nimugende.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n’abagaragu bawe.” Aramusubiza ati “Yee, ndaje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwo muntu w’Imana aramubaza ati “Iguye he?” Arahamwereka. Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Aramubwira ati “Yisingire.” Arambura ukuboko arayisingira.
Imana yereka umugaragu wa Elisa ingabo zo mu ijuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli, maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umwami w’Abisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu w’Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ibyo bituma umwami w’i Siriya ahagarika umutima cyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n’umwami w’Abisirayeli?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami w’Abisirayeli amagambo uvugira mu murere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Arababwira ati “Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata.” Baramubwira bati “Ari i Dotani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aherako yoherezayo amafarashi n’amagare n’ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y’izi ngabo.” Uwiteka aherako azihuma amaso nk’uko Elisa yasabye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.” Nuko azijyana i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bageze i Samariya Elisa arasenga ati “Uwiteka, humura amaso y’izi ngabo zirebe.” Nuko Uwiteka azihumura amaso zirareba, zigiye kubona zibona ziri i Samariya hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umwami w’Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Aramusubiza ati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n’umuheto ukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n’amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y’ingabo z’Abasiriya ntiyongera gutera igihugu cy’Abisirayeli.
Ab’i Samariya bagotwa, hatera inzara bararyana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Hanyuma y’ibyo Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose, arazamuka atera i Samariya arahagota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze i Samariya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse kugeza aho baguriye igihanga cy’indogobe ibice by’ifeza mirongo inani, n’igice cya kane cy’agakondwe kamwe k’amahurunguru y’inuma ibice by’ifeza bitanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bukeye umwami w’Abisirayeli anyuze hejuru y’inkike z’amabuye, umugore aramutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?” Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati ‘Zana umwana wawe w’umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti ‘Zana umwana wawe tumurye’, none yamuhishe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umwami yumvise amagambo y’uwo mugore, ashishimura imyambaro ye (kandi yagendaga hejuru y’inkike z’amabuye). Abantu bamurebye banyuza mu myambaro icitse, babona yambaye ibigunira ku mubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko aravuga ati “Elisa mwene Shafati narenza uyu munsi agifite umutwe we, Imana ibimpore ndetse bikabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n’abatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimureba ko uwo mwana w’umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko akivugana na bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti “Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: