Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry’uwo muntu w’Imana, ajyana n’abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugore arasuhukuruka ava mu gihugu cy’Abafilisitiya, araza atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Muri uwo mwanya umwami yavuganaga na Gehazi umugaragu w’uwo muntu w’Imana amubwira ati “Ndakwinginze, untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko agitekerereza umwami uko yazuye uwapfuye, uwo mwanya wa mugore yazuriraga umwana aba araje, atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugore n’umwana we Elisa yazuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umwami abibaza uwo mugore arabimubwira. Umwami aherako amuha umutware ho umuhesha, aravuga ati “Umugarurire ibye byose n’ibyo basaruye mu mirima ye byose, uhereye ku munsi yahaviriye ukageza ubu.”
Uko Umwami Benihadadi yishwe na Hazayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye Elisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadi umwami w’i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w’Imana araje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana ituro uhure n’umuntu w’Imana, umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y’ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadi umwami w’i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Elisa aramusubiza ati “Genda umubwire uti ‘Gukira ko uzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Elisa aramutumbira kugeza aho uwo mugabo yagiriye ipfunwe. Uwo muntu w’Imana aherako ararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hazayeli aramubaza ati “Databuja, urarizwa n’iki?” Aramusubiza ati “Ndarizwa n’uko menye inabi uzagirira Abisirayeli: ibihome byabo uzabitwika, uzicisha abasore babo inkota, uzahondagura abana babo bato, n’abagore babo batwite uzabafomoza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Hazayeli aravuga ati “Nkanjye umugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?”Elisa aramubwira ati “Uwiteka yanyeretse ko uzaba umwami w’i Siriya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?”Na we aramusubiza ati “Yambwiye ko uzakira nta kabuza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.Nuko Hazayeli yima ingoma ye.
Iby’ingoma ya Yoramu umwami w’Abayuda (2 Ngoma 21.1-20)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, umwami w’Abisirayeli (kandi Yehoshafati wari umwami w’Abayuda amaze gutanga), Yoramu umwana wa Yehoshafati yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ajya ku ngoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko yagendanaga ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoye umukobwa wa Ahabu akora ibyangwa n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidi umugaragu we, nk’uko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ku ngoma ye ni bwo Abedomu bagomeye Abayuda, biyimikira uwabo mwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yoramu abibonye atyo, yambukana n’amagare ye yose atera i Seyiri. Ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose n’abatware b’amagare yabo, abantu ni ko guhungira mu mahema yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda na bugingo n’ubu. Icyo gihe ab’i Libuna na bo baragoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko indi mirimo yose ya Yoramu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Yoramu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.
Ibyo ku ngoma ya Ahaziya umwami w’Abayuda (2 Ngoma 22.1-6)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami w’Abisirayeli, Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda yimye ingoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ahaziya yimye amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Ataliya mwene Omuri, umwami w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Yagendanaga ingeso z’ab’inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yari umukwe wa Ahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bukeye Ahaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami w’i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i Yezerēli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe n’Abasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda, aramanuka ajya i Yezerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: