Somera Bibiriya kuri Telefone
Yehu aba umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Elisa ahamagara umwe mu bana b’abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi. Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli.’ Maze uhereko ukingure urugi, wiruke uhunge ntutinde.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko uwo muhungu w’umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Agezeyo asanga abatware b’ingabo aho bari bicaye aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa, mutware.” Yehu aramubaza ati “Ni uwuhe muri twe twese?” Aramusubiza ati “Ni wowe, mutware.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Yehu arahaguruka binjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusuka amavuta mu mutwe aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti ‘Nkwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli, ubwoko bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi uzice ab’inzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi, n’abandi bagaragu b’Uwiteka bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ab’inzu ya Ahabu bose bazarimburwa mare umuhungu wese kuri Ahabu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko inzu ya Ahabu nzayihindura nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bāsha mwene Ahiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imbwa zizarira Yezebeli mu gikingi cy’i Yezerēli kandi nta wuzamuhamba.’ ” Nuko akingura urugi arahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Yehu arasohoka asanga abandi bagaragu ba shebuja. Umwe aramubaza ati “Ni amahoro masa? Wa mugabo w’umusazi yari akuzanyweho n’iki?” Aramusubiza ati “Uwo mugabo muramuzi n’amagambo ye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Baramusubiza bati “Oya, uratubeshya. Noneho tubwire ibyo ari byo.” Arabasubiza ati “Arambwiye ngo ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko barabaduka n’ingoga umuntu wese yenda umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze hejuru ku rwuririro, baherako bavuza ikondera baravuga bati “Yehu ni we mwami.”
Yehu yica Yehoramu na Ahaziya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uko ni ko Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi yagomeye Yehoramu. Kandi Yehoramu n’Abisirayeli bose barindaga i Ramoti Galeyadi, baharinda Hazayeli umwami w’i Siriya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko umwami Yehoramu yari yasubiye i Yezerēli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Nuko Yehu aravuga ati “Niba ari byo mushaka, ntihagire umuntu wese ucika ngo ave mu mudugudu ajye kubivuga i Yezerēli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami w’Abayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara w’i Yezerēli arabukwa umutwe w’ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonye umutwe w’ingabo.” Yehoramu aravuga ati “Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubaza ati “Umwami ngo ni amahoro?” Yehu aramusubiza ati “Iby’amahoro urabishakira iki? Hindukira unkurikire.” Maze wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko atuma uwa kabiri na we ari ku ifarashi, abagezeho aravuga ati “Umwami ngo ni amahoro?” Yehu aramusubiza ati “Iby’amahoro urabishakira iki? Nkurikira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse. Ariko uwo muntu uburyo agenza igare rye burasa n’ingendo ya Yehu mwene Nimushi, kuko arigenza aryihutisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.” Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami w’Abisirayeli na Ahaziya umwami w’Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n’undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti w’i Yezerēli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Yehoramu abonye Yehu aramubaza ati “Ni amahoro Yehu?” Aramusubiza ati “Mahoro ki, ubusambanyi n’uburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yehoramu ahinduza amafarashi imikoba arahunga, abwira Ahaziya ati “Ahaziya we, batugambaniye!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w’i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
‘Ni ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti n’ay’abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’ Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nk’uko Uwiteka yavuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ahaziya umwami w’Abayuda abibonye, ahungira mu nzira ijya ku kazu ko mu murima. Yehu aramukurikira aravuga ati “Na we nimumuterere mu igare rye!” Nuko bamuterera mu igare rye mu nzira izamuka ijya i Guri, hateganye na Ibuleyamu. Maze ahungira i Megido, agwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Abagaragu be bamushyira mu igare rye bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu gituro cya ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mu mwaka wa cumi n’umwe wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, Ahaziya yimye i Buyuda.
Yehu yica Yezebeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Yehu ageze i Yezerēli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abona Yehu anyura mu irembo aramubaza ati “Ni amahoro Zimuri we, warishe shobuja?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati “Uwo dufatanije ni nde?” Nuko abagabo babiri b’inkone cyangwa batatu baramurunguruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Arababwira ati “Nimumujugunye hasi.” Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Yinjira mu nzu arafungura maze aravuga ati “Nimugende murebe iby’uwo mugore w’ikivume mumuhambe, kuko ari umwana w’umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye n’ibirenge n’ibiganza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati “Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya w’i Tishubi ati ‘Mu gikingi cy’i Yezerēli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nk’amase ari ku gasozi mu gikingi cy’i Yezerēli, bitume nta wavuga ati ‘Uyu ni Yezebeli.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: