Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Kujya mbere no gushikama by’Abatesalonike mu byo kwizera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n’urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y’Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n’amakuba mushinyiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw’abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abatesalonike igice cya: