Somera Bibiriya kuri Telefone
Rehobowamu atwaza igitugu, Abisirayeli baramugandira (1 Abami 12.1-15)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Baramutumira, nuko Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko yanga inama yagiriwe n’abasaza, ajya inama n’abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Arababaza ati “Mufite nama ki tuzasubiza abo bantu, Bambwiye ngo nimborohereze uburetwa umukambwe wanjye yabashyizeho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uku ni ko uzasubiza abo bantu bakubwiye ngo so yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararuta ubunini ikiyunguyungu cya data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ndetse nubwo data yabashyizeho uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y’abasaza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko umwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugira ngo Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n’ubu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: