Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami wa Egiputa atera i Buyuda asahura urusengero (1 Abami 14.25-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n’abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n’Abasukimu n’Abanyetiyopiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Atsinda imidugudu y’Abayuda igoswe n’inkike, arongera atera i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n’abatware b’Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze abatware ba Isirayeli n’umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n’uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n’ukuboko kwa Shishaki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n’ubuhake bw’abami b’ibindi bihugu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y’Uwiteka n’ubwo mu nzu y’umwami, arabijyana byose. Ajyana n’ingabo z’izahabu Salomo yacurishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z’imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y’Uwiteka, abarinzi bamushagaragabarazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y’abarinzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko yicishije bugufi, uburakari bw’Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n’i Buyuda hari hakirimo ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by’umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw’ibitabo byandikwagamo amazina y’abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: