Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda banesha Abisirayeli (1 Abami 15.1-18)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cumi n’umunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya. Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abiya atabarana n’ingabo z’intwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na we ateza urugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye b’intwari uduhumbi munani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abiya ahagarara ku musozi Semarayimu wo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu aravuga ati “Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe n’abahungu be akabibasezeranisha umunyu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko Yerobowamu mwene Nebati umugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahaguruka agomera shebuja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Aho ari hateranira abagabo b’inguguzi b’urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afite umutima woroshye, atabasha kubabuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
None mwibwira ko muzanesha ubwami bw’Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufite n’inyana z’izahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mbese ntimwirukanye abatambyi b’Uwiteka bene Aroni n’Abalewi, mukishakira abatambyi nk’uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa n’amapfizi y’intama arindwi, uwo akaba umutambyi w’ibitari imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n’Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw’imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n’igitereko cy’izahabu cy’amatabaza n’amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y’Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, n’abatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere y’Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abayuda bakebutse babona urugamba rubari imbere n’inyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko ingabo z’Abayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu n’Abisirayeli, imbere ya Abiya n’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abiya n’ingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijwe uduhumbi dutanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufi muri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli n’ibirorero byaho, n’i Yeshana n’ibirorero byaho, na Efuroni n’ibirorero byaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana b’abahungu makumyabiri na babiri n’abakobwa cumi na batandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Indi mirimo ya Abiya n’ingeso ze n’ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by’umuhanuzi Ido.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: