Somera Bibiriya kuri Telefone
Asa aterwa n’Abanyetiyopiya, atakambira Uwiteka aramukiza (1 Abami 15.8-15)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Asa akora ibyiza bishimwe n’Uwiteka Imana ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose ingoro n’ibishushanyo by’izuba, ubwami buturiza imbere ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n’inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubake iyi midugudu, tuyigoteshe inkike z’amabuye n’iminara, dushyireho n’inzugi z’amarembo zikomezwa n’ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhaye ihumure impande zose.” Nuko bubaka bafite amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi Asa yari afite abarwanyi batwara ingabo n’amacumu, ab’Abayuda uduhumbi dutanu, n’ab’Ababenyamini batwara ingabo n’abafite imiheto uduhumbi tubiri n’inzovu umunani. Abo bose bari abagabo b’intwari zifite imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye Zera w’Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n’amagare magana atatu, aza i Maresha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze Asa n’abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y’Uwiteka n’ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Hanyuma batsinda imidugudu ihereranye n’i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abaho ubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi batema amahema acyurwamo amatungo, banyaga intama nyinshi n’ingamiya, basubira i Yerusalemu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: