Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami Yehoshafati arakomera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ashyira ingabo ze mu midugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike yose, ashyira n’ibihome mu gihugu cy’i Buyuda no mu midugudu y’i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk’uko Abisirayeli bagenzaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n’icyubahiro gikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umutima we wogezwa mu nzira z’Uwiteka, kandi akuraho n’ingoro na Asherimu byari i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu midugudu y’i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bajyana n’Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b’Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’amategeko y’Uwiteka, bagenda imidugudu y’i Buyuda yose bigisha abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n’ifeza z’ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y’amapfizi y’intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y’i Buyuda, akagira n’abantu b’ingabo bakomeye b’intwari i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware w’ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b’intwari uduhumbi dutatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Agakurikirwa na Yehohanani w’umutware w’ingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri n’inzovu munani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b’intwari uduhumbi tubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye w’intwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto n’ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n’inzovu munani, ziteguye kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe n’inkike mu Buyuda bwose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: