Somera Bibiriya kuri Telefone
Yehoshafati yuzura na Ahabu, Mikaya aramuhana (1 Abami 22.1-35)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n’abantu bari kumwe na we inka n’intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ahabu umwami w’Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y’i Galeyadi?” Aramusubiza ati “Ndi umuntu umwe nawe, ingabo zanjye n’ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yehoshafati arongera abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko umwami w’Abisirayeli ateranya abahanuzi, abagabo magana ane arababaza ati “Dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Zamuka, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z’Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda bari bicaye ku ntebe z’ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y’ubwami, bari mu muharuro ku karubanda i Samariya. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
N’abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Zamuka utere i Ramoti y’i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mikaya aravuga ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Imana yanjye iri buvuge ni cyo mvuga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko ageze ku mwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Aramusubiza ati “Ngaho nimuzamuke murabona ishya, kuko bazagabizwa amaboko yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umwami aramubwira ati “Nakurahije kangahe kutazambwira ijambo na rimwe, keretse ukuri mu izina ry’Uwiteka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk’intama zidafite umwungeri. Uwiteka ni ko kuvuga ati ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atampanurira ibyiza keretse ibibi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mikaya aravuga ati “Noneho nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n’ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uwiteka aravuga ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu umwami wa Isirayeli, ngo azamukire i Ramoti y’i Galeyadi ngo agweyo?’ Umwe avuga ibye, undi ibye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hanyuma haza umwuka ahagarara imbere y’Uwiteka, aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’ Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Aramusubiza ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uwiteka aravuga ati ‘Nuko uzamushukashuka kandi uzabishobora, genda ugire utyo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi, akubita Mikaya urushyi aramubaza ati “Uwo mwuka w’Uwiteka yanyuze he, ava muri jye aza kuvugana nawe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w’inzu, wihisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze umwami wa Isirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya, mumushyire Amoni umutware w’umurwa na Yowasi umwana w’umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
muti ‘Umwami avuze ngo: iki kigabo nimugishyire mu nzu y’imbohe, mukigaburire ibyokurya by’agahimano n’amazi y’agahimano, kugeza aho nzatabarukira amahoro.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe bantu mwese.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bukeye umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda, barazamuka batera i Ramoti y’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y’ubwami.” Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya bajya ku rugamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yarategetse abatware b’amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko abatware b’amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w’Abisirayeli.” Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Abatware b’amagare babonye ko atari we mwami w’Abisirayeli barakimirana, barorera kumukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w’Abisirayeli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma, umwami ni ko kubwira umwerekeza w’igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kuri uwo munsi intambara iriyongeranya, umwami yihanganira mu igare rye ahangana n’Abasiriya ageza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga aratanga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: