Somera Bibiriya kuri Telefone
Yehoshafati ahanwa na Yehu, ategeka abacamanza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Yehoshafati umwami w’Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy’imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike, imidugudu yose umwe umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy’umuntu cyangwa guhongerwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b’Abalewi n’abatambyi, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli ngo bajye baca imanza z’iby’Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z’ubwicanyi cyangwa z’iby’itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n’urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n’urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by’Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w’umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by’umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n’ukiranuka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: