Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibya Yoramu. Eliya amuhanurira ibyago
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Se abaraga ibiragwa bikomeye by’ifeza n’izahabu, n’ibintu by’igiciro cyinshi n’imidugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike, ariko ubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Yoramu arahaguruka ategeka ubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n’ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi Yoramu yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiwe umukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw’isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n’abahungu be iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze ku ngoma ye Abedomu baragoma, biyegura ku bwami bw’Abayuda biyimikira uwabo mwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye Yoramu yambukana n’abatware be n’amagare ye yose, ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose ari kumwe n’abatware b’amagare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda kugeza ubu. Icyo gihe ab’i Libuna na bo baramugomera, kuko yaretse Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi Yoramu yubaka ingoro ku misozi y’i Buyuda, yoshya abaturage b’i Yerusalemu ubusambanyi, ayobya Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye urwandiko rumugeraho ruvuye kuri Eliya w’umuhanuzi, ruvuga ngo “Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi ivuze, ngo ‘Kuko utagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n’iza Asa umwami w’Abayuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ahubwo ukagendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ugasambanisha Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenjeje, kandi ukaba warishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n’abana bawe n’abagore bawe n’ibintu byawe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi nawe uzarwara indwara ikomeye mu mara, izatuma uzana amagara kuko uzahora uyirwaye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Uwiteka ahagurukiriza imitima y’Abafilisitiya, n’Abarabu baringaniye n’Abanyetiyopiya kwanga Yoramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Batera i Buyuda barahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y’umwami n’abahungu be n’abagore be, ntiyasigarana n’umwana w’umuhungu n’umwe, keretse Yehohahaziya w’umuhererezi mu bana be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hanyuma y’ibyo byose Uwiteka amuteza indwara itavurwa yo mu mara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n’indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk’uko boserezaga ba sekuruza be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko atari mu bituro by’abami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: