Somera Bibiriya kuri Telefone
Ahaziya yicwa na Yehu (2 Abami 8.25-29; 9.21-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abaturage b’i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w’umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n’umutwe w’ingabo zazanye n’Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda arima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Na we agendana ingeso nk’iz’ab’inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukora ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bakoraga, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabu umwami w’Abisirayeli, batera Hazayeli umwami w’i Siriya i Ramoti y’i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramu uruguma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yehoramu asubira i Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yehoramu umwami w’Abayuda amanurwa no gusura Yehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubwo Yehu yasohozaga iteka ku nzu ya Ahabu, asanga ibikomangoma by’Abayuda n’abana b’abahungu ba bene se wa Ahaziya bamukorera, arabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze ashaka Ahaziya baramufata (ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugaga bati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwiteka umutima we wose.” Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomeza ubwami.
Ibya Ataliya (2 Abami 11.1-3)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw’umwami w’inzu y’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko Yehoshabeyati umukobwa w’umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n’umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w’Umwami Yoramu muka Yehoyada w’umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: