Somera Bibiriya kuri Telefone
Yowasi asana urusengero. Yehoyada amaze gupfa Yowasi areka Uwiteka(2 Abami 12.1-21)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yowasi akora ibishimwa n’Uwiteka, mu minsi y’umutambyi Yehoyada yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Hanyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ateranya abatambyi n’Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu midugudu y’i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y’Imana yanyu uko umwaka utashye, mubigire vuba.” Ariko Abalewi ntibagira vuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bukeye umwami atumira Yehoyada w’umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n’ab’i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w’Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry’Abisirayeli kuba ikoro ry’ihema ry’ibihamya?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kuko abahungu ba Ataliya wa mugore mubi, bari barangije inzu y’Imana n’ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y’Uwiteka, bakabiha Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko umwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw’inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Babyamamaza i Buyuda hose n’i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry’Uwiteka, Mose umugaragu w’Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abatware bose n’abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugeza aho barangirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzu umwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi, umwanditsi w’umwami n’umutware w’umutambyi mukuru barazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubiza ahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umwami na Yehoyada bakaziha abakoraga umurimo w’inzu y’Uwiteka, na bo bakazigurira abubatsi n’ababaji ngo basane inzu y’Uwiteka, bakagurira n’abacuzi b’ibyuma n’ab’imiringa ngo basane inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko abakozi barakora umurimo barawutunganya rwose, bahagarika inzu y’Imana bayisubiza uko yari iri, barayikomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bayujuje bazana impiya zisagutse bazishyira imbere y’umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y’Uwiteka, ibintu bikoreshwa n’ibyo gutambiramo n’indosho, n’ibintu by’izahabu n’ifeza. Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y’Uwiteka ubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuru arapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi hamwe n’abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye.
Zekariya aterwa amabuye bamuhoye kuvuga ijambo ry’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by’Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n’i Yerusalemu ku bw’icyo gicumuro cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umwuka w’Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w’umutambyi, ahagarara haruguru y’abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumurira amategeko y’Uwiteka, bikababuza kubona umugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka ku bw’itegeko ry’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko uwo mwaka ushize, ingabo z’Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyuda n’i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by’abantu byose, zibimaraho mu bantu, zoherereza umwami w’i Damasiko iminyago babanyaze yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi ingabo z’Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingabo z’Abayuda nyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bamuvuyeho kandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw’amaraso ya mwene Yehoyada w’umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by’abami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w’Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuriti w’Umumowabukazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi iby’abahungu be n’imiburo ikomeye bamuburiraga, n’ibyo kongera kubaka inzu y’Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy’abami? Maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: