Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo ku ngoma ya Amasiya (2 Abami 14.1-7)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akora ibishimwa n’Uwiteka abikorana umutima utunganye, ariko si rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye amaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ari umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk’uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n’Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu n’ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b’abanyambaraga b’intwari agahumbi, atanga italanto z’ifeza ijana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Hanyuma haza umuntu w’Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z’Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n’Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y’ababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara n’ubutsinda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Amasiya asubiza uwo muntu w’Imana ati “Ariko se iby’italanto ijana nahaye ingabo z’Abisirayeli bibaye bite?” Umuntu w’Imana aramusubiza ati “Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Amasiya yiyungamo atabarana n’abantu be, bajya mu kibaya cy’umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru y’igitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu y’i Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by’Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Akivugana na we, umwami aramubaza ati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b’umwami? Ceceka utavaho ukubitwa.” Nuko umuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kuko ugenje utyo ntiwumve inama yanjye.”
Abayuda n’Abisirayeli barwana (2 Abami 14.8-20)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye Amasiya umwami w’Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Yehowasi umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “Igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa y’i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z’i Bwedomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka atera Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y’i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abayuda banesherezwa imbere y’Abisirayeli barahunga, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afata Amasiya umwami w’Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z’i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Anyaga izahabu n’ifeza byose, n’ibintu byose basanze mu nzu y’Imana no kwa Obededomu no mu nzu y’umwami, anyaga n’abantu b’integano baba ingwate, asubira i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze bamuzana ku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: