Somera Bibiriya kuri Telefone
Imyubakire y’urusengero (1 Abami 6.1-38)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Atangira kubaka ku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uko ni ko imfatiro zanganaga, izo Salomo yashyizeho ngo yubake inzu y’Imana. Uburebure bwayo bw’umurambararo, ku rugero rw’abakera bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’ibaraza ryari imbere y’inzu uburebure bwaryo bw’umurambararo, uko ubugari bw’inzu bwari buri bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwaryo bw’igihagararo bwari ijana na makumyabiri, imbere ariteraho izahabu nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mu nzu nini arandamo urusenge rw’imbaho z’imiberoshi aziteraho izahabu itunganijwe, ashushanyaho imikindo n’imikufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Inzu yose ayishyiraho amabuye y’igiciro cyinshi ngo igire isuku, izahabu zavaga i Paravayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi inzu ayiteraho izahabu ku maburiti no mu irebe ry’umuryango, no ku nzu hose imbere no ku nzugi zayo, kandi ashushanya n’abakerubi ku nzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yubakamo indi nzu ari yitwa Ahera cyane, uburebure bwayo bw’umurambararo uko ubugari bw’inzu yose bwari buri bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, ayiteraho izahabu itunganijwe, kuremera kwayo kwari gufite igiciro cy’italanto magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuremera kw’imbereri kwari gufite igiciro cya shekeli z’izahabu mirongo itanu. Atera izahabu no ku byumba byo hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mu nzu yitwa Ahera cyane, aremeramo ibishushanyo by’abakerubi bibiri abiteraho izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Amababa y’ibishushanyo by’abakerubi, uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri. Ibaba ry’igishushanyo cya mbere ryari mikono itanu rigera ku nzu, irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n’ibaba ry’igishushanyo cya kabiri cy’umukerubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi ibaba ry’igishushanyo cya kabiri cy’umukerubi ryari mikono itanu rigera ku nzu, n’irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n’ibaba ry’igishushanyo cya mbere cy’umukerubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Amababa y’ibyo bishushanyo by’abakerubi bifatanye urunana yari mikono makumyabiri, byari bihagaritse ibirenge byabyo, amaso yabyo yerekeye inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umwenda ukingiriza awubohesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubwa kamurari n’ubw’igitare cyiza, ayishushanyaho abakerubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Imbere y’inzu ateraho inkingi ebyiri, uburebure bwazo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu n’itanu, n’umutwe w’inkingi yose wari mikono itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Arema imikufi nk’iyo mu buturo bwera, ayishyira ku mitwe y’izo nkingi ashushanya n’imbuto z’amakomamanga ijana, azishyira ku mikufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko inkingi azitera imbere y’urusengero, imwe iburyo n’iyindi ibumoso. Iy’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: