Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami Yosiya agarura abantu ku Mana (2 Abami 22.1-20)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akora ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ahubwo mu mwaka wa munani w’ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gutunganya i Buyuda n’i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by’izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by’ababitambiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi atwikira amagufwa y’abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyuda n’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ni ko yagenje mu midugudu ya Manase n’iya Efurayimu n’iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutali yabaye amatongo impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Asenya ibicaniro, asekura Ashera n’ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by’izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubira i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye amaze gutunganya igihugu n’inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseya umutware w’umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w’umucurabwenge ngo bajye gusana inzu y’Uwiteka Imana ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko basanga Hilukiya w’umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y’Imana, izo Abalewi b’abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n’Abefurayimu, n’Abisirayeli bari basigaye bose n’Abayuda bose, n’Ababenyamini n’abaturage b’i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y’Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y’Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
baziha ababaji n’abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n’ibiti byunga inzu n’iby’ibisenge by’amazu, abami b’Abayuda barimbuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abo bakora uwo murimo bakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b’Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamu bo muri bene Kohati, n’abandi Balewi b’abahanga b’ibintu bivuga bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi bashoreraga abikorezi b’imitwaro, bagakoresha n’abakoraga umurimo bose w’uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n’abatware n’abakumirizi.
Igitabo cy’amategeko ya Mose kiruburwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y’Uwiteka, Hilukiya w’umutambyi yubura igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hilukiya abwira Shafani w’umwanditsi ati “Nubuye igitabo cy’amategeko mu nzu y’Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Shafani agishyira umwami kandi ajya no kubwira umwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y’Uwiteka, baziha abakoresha n’abakozi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze Shafani w’umwanditsi abwira umwami ati “Hilukiya w’umutambyi ampaye igitabo.” Shafani aherako agisomera umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umwami yumvise amagambo y’amategeko ashishimura imyambaro ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze umwami ategeka Hilukiya na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika na Shafani w’umwanditsi, na Asaya w’umugaragu w’umwami ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n’abasigaye mu Bwisirayeli n’i Buyuda iby’amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kuko uburakari bw’Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruza bacu batitondeye ijambo ry’Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Hilukiya n’abo umwami yari ategetse basanga Hulida w’umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w’imyambaro (kandi uwo mugore yaturaga i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Arabasubiza ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwire uwabantumyeho muti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n’abaturage baho, mbateze n’imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeye umwami w’Abayuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimwe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y’Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.
Umwami Yosiya asezerana gukurikira Imana (2 Abami 23.1-20)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bukeye umwami atumira abakuru bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Hanyuma umwami azamukana n’ab’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu, n’abatambyi n’Abalewi n’abantu bose abakomeye n’aboroheje, bajya ku nzu y’Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’isezerano, cyubuwe mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije n’amateka ye, abyemerana umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y’isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Maze ab’i Yerusalemu n’Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturage b’i Yerusalemu basohoza isezerano ry’Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by’Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: