Somera Bibiriya kuri Telefone
Baziririza Pasika (2 Abami 23.21-23)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkira umwana w’intama wa Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruza banyu ari, n’ibihe byanyu nk’uko byanditswe na Dawidi umwami wa Isirayeli, na Salomo umuhungu we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruza ya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugira ngo umuntu wese agire umugabane w’inzu ya ba sekuruza y’Abalewi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
muhereko mubīkīre umwana w’intama wa Pasika, mwiyeze mwitegurire bene wanyu, mukurikize ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe na Mose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b’intama n’ab’ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu n’amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi n’abatware be baha abantu n’abatambyi n’Abalewi ibyo gutamba, babitangana umutima ukunze. Hilukiya na Zekariya na Yehiyeli abatware b’inzu y’Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n’inka magana atatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n’abatware b’Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n’inka magana atanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uko ni ko biteguye umurimo, abatambyi bahagarara ahabo n’Abalewi bajya ku bihe byabo, nk’uko umwami yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko babīkīra umwana w’intama wa Pasika, n’abatambyi bamisha amaraso bayahawe n’Abalewi, Abalewi barabibaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bakurayo ibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruza b’abantu, kugira ngo babitambire Uwiteka nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n’inka bazigenza batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n’amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hanyuma bītegurira ibyabo ubwabo n’iby’abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n’urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura n’iby’abatambyi bene Aroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
N’abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w’umwami. N’abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b’Abalewi babiteguriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uko ni ko umurimo wose w’Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy’Uwiteka, nk’uko Umwami Yosiya yari yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk’iyo uhereye mu bihe by’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n’iyo Yosiya yaziririje, afatanije n’abatambyi n’Abalewi n’Abayuda bose, hamwe n’Abisirayeli bari bahari n’abaturage b’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo.
Umwami Yosiya agwa mu ntambara arwana n’umwami wa Egiputa (2 Abami 23.28-30)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hanyuma y’ibyo byose, Yosiya amaze gutunganya urusengero, Neko umwami wa Egiputa arazamuka ajya gutera Karikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko Neko amutumaho intumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w’Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko Yosiya ntiyemera kumuha ibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k’Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy’i Megido.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati “Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko abagaragu be bamukura mu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzana i Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b’ab’i Yerusalemu baramuririra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Na Yeremiya aborogera Yosiya, n’abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko indi mirimo ya Yosiya, n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y’Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
n’ibyo yakoze, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: