Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibikoresho by’urusengero (1 Abami 7.23-51)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kandi arema icyotero cy’umuringa, uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono cumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Arema n’igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara inkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo by’inka, mu mukono umwe wacyo w’intambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushya ebyiri zaremanywe na cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Cyari giteretswe ku bishushanyo by’inka cumi n’ebyiri, eshatu zarebaga ikasikazi, izindi eshatu zarebaga iburengerazuba, izindi eshatu zarebaga ikusi, izindi eshatu zarebaga iburasirazuba. Igikarabiro kidendeje cyari giteretswe hejuru yazo, zari ziteranye imigongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwaremwe nk’urugara rw’urwabya, cyangwa nk’ururabyo rw’uburengo. Cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bitatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Arema n’ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by’igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy’abatambyi cyo gukarabiramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Arema ibitereko by’izahabu by’amatabaza cumi nk’uko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo n’ibindi bitanu ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abaza n’ameza cumi ayashyira mu rusengero, atanu iburyo n’atanu ibumoso, arema n’ibyungu by’izahabu ijana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi yubaka urugo rw’abatambyi, inyuma yubakaho n’urundi runini. Kandi ateraho n’inzugi ku marembo y’urugo, izo nzugi aziteraho imiringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Igikarabiro kidendeje agishyira iruhande rw’iburyo rw’inzu, iburasirazuba herekeye ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Huramu na we acura ibisa n’ibibindi, n’ibyuma byo kuyora ivu n’ibyungu. Nuko Huramu arangiza umurimo w’inzu y’Imana yakoreraga Umwami Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Inkingi zombi n’imperezo n’imitwe yombi yari hejuru y’inkingi, n’ibisa n’inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y’inkingi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
n’imbuto z’amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n’inshundura byombi, n’impushya ebyiri z’imbuto z’amakomamanga zo ku bisa n’inshundura byombi, byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y’inkingi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
n’ibitereko n’ibikarabiro byari hejuru yabyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
n’igikarabiro kidendeje n’inka cumi n’ebyiri zari munsi yacyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu n’ibyo kwaruza inyama, ibyo byose Huramu yabikoreye Umwami Salomo ku bw’inzu y’Uwiteka, abikoze mu miringa isenwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubumba, hagati y’i Sukoti n’i Sereda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uko ni ko Salomo yaremye ibyo bintu byose byinshi cyane, kuremera kw’imiringa ntikwamenyekanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Salomo arema ibintu byose byari mu nzu y’Imana, n’icyotero cy’izahabu n’ameza imitsima yo kumurikwa yaterekwagaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’ibitereko by’amatabaza n’amatabaza yabyo, kugira ngo yake imbere y’ubuturo bwera nk’uko itegeko ryari riri, byari iby’izahabu nziza itunganyijwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
n’uburabyo n’amatabaza n’ibisa n’ingarama by’izahabu, ndetse byari izahabu itunganyijwe rwose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
n’ibifashi n’ibyungu n’indosho n’ibyotero by’izahabu nziza. Kandi umuryango w’inzu, inzugi z’imbere z’Ahera cyane n’inzugi z’inzu yitwa urusengero, byari izahabu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: