Somera Bibiriya kuri Telefone
Isanduku icyurwa mu rusengero (1 Abami 8.1-11.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby’ifeza n’izahabu n’ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko abagabo b’Abisirayeli bose bateranira aho umwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abakuru b’Abisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
bazamura isanduku n’ihema ry’ibonaniro n’ibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe n’abatambyi b’Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umwami Salomo n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, ryari riteraniye aho ari bari imbere y’isanduku, batamba inka n’intama zitabasha kubarika cyangwa kurondorwa kuko ari nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze abatambyi bacyura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, Ahera cyane munsi y’amababa y’ibishushanyo by’abakerubi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko ibishushanyo by’abakerubi byari bitanze amababa hejuru y’ahantu h’isanduku, bagatwikira isanduku n’imijisho yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Iyo mijisho yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y’ahavugirwa, ariko uri hanze ntiyayirebaga, kandi iracyahari na n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kandi n’Abalewi b’abaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutuni n’abahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, bahagaze iruhande rw’icyotero rw’iburasirazuba bari kumwe n’abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y’Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: