Somera Bibiriya kuri Telefone
Imyubakire ya Salomo (1 Abami 9.10-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y’Uwiteka n’inzu ye bwite,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n’imidugudu y’ububiko yose yubatse i Hamati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n’i Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike z’amabuye zirimo inzugi z’amarembo n’ibihindizo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
n’i Bālati n’imidugudu y’ububiko Salomo yari afite yose, n’imidugudu icyurwamo amagare ye yose, n’imidugudu y’abagendera ku mafarashi be, n’ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n’i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abantu bose b’insigarizi b’Abaheti n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi batari Abisirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
abuzukuruza babo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe n’Abisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugeza n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata z’umurimo we, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n’abatware bakuru b’ingabo ze n’abatware b’amagare ye, n’ab’abagendera ku mafarashi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abatware bakuru b’Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati “Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y’Imana yageze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere y’ibaraza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’ukwezi n’iby’iminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru y’umutsima udasembuwe, n’umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, n’iminsi mikuru y’ingando.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ategeka n’ibihe by’umurimo w’abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n’iby’imirimo y’Abalewi yo guhimbaza no gukora imbere y’abatambyi nk’uko umurimo wabo w’iminsi yose wari uri, n’iby’abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu w’Imana yari yarategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ntibagira itegeko ry’umwami barenga mu yo yategetse abatambyi n’Abalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z’inzu y’Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y’Uwiteka iruzura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero y’inyanja mu gihugu cya Edomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n’abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n’abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto z’izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: