Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’Umugabekazi w’i Sheba (1 Abami 10.1-13)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umugabekazi w’i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n’abantu benshi cyane n’ingamiya zihetse ibihumura neza, n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo n’inzu yubatse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’ibyokurya byo ku meza ye n’imyicarire y’abagaragu be, no guhereza kw’abahereza be n’imyambarire yabo, n’abahereza be ba vino n’imyambarire yabo, n’urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y’Uwiteka, arumirwa bimukura umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Aherako abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe, zari iz’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n’ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n’igice cy’ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yayo ukaba umwami utwarira Uwiteka Imana yawe, kuko Imana yawe yakunze ubwoko bwa Isirayeli igashaka kubukomeza iteka ryose, ni cyo cyatumye ikugira umwami wabo ngo uce imanza zitabera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze atura umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri, n’ibihumura neza byinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubaho ibihumura neza nk’ibyo umugabekazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi n’abagaragu ba Hiramu n’aba Salomo, abazanaga izahabu ya Ofiri, ni bo bazanaga ibiti bimeze nk’imisagavu n’amabuye y’igiciro cyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami akoresha ibiti bimeze nk’imisagavu inzuririro z’inzu y’Uwiteka n’iz’inzu y’ubwami, abibāzamo n’inanga na nebelu by’abaririmbyi, kandi kera kose mu gihugu cy’i Buyuda ntihigeze kuboneka ibiti nk’ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze Umwami Salomo aha umugabekazi w’i Sheba ibyo yifuzaga n’ibyo yasabye byose, biruta ibyo yatuye umwami. Nuko arahaguruka asubira mu gihugu cye n’abagaragu be.
Ubutunzi bwa Salomo (1 Abami 10.14-25)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
udashyizeho izo abagenza n’abacuruzi bazanaga, kandi abami ba Arabiya bose n’abatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu n’ifeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z’izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Acura n’ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, ishekeli magana atandatu z’izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe, umwami azitambika mu nzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi umwami yibarishiriza intebe nini y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Iyo ntebe yari ifite urwuririro rw’intambwe esheshatu, ifite n’agatebe k’ibirenge k’izahabu. Izo nzuririro zari zifashe ku ntebe, kandi hariho n’imikondo impande zombi z’ahicarwa, n’ibishushanyo by’intare bibiri bihagaze impande zombi iruhande rw’imikondo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi ibindi bishushanyo by’intare cumi na bibiri byahagararaga impande zombi ku nzuririro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa isa na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n’ibirirwaho byose byo mu nzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni byari izahabu itunganijwe. Ku ngoma ya Salomo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kuko umwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa n’abagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z’i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu n’inkima na tawusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko Salomo arusha abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bamenye ubwenge Imana yashyize mu mutima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyambaro, n’intwaro zo kurwanisha n’ibihumura neza n’amafarashi n’inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi Salomo yari afite ibiraro by’amafarashi ibihumbi bine yakururaga amagare ye, n’abagendera ku mafarashi inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, ibyo abishyira mu midugudu ibikwamo amagare n’i Yerusalemu mu murwa w’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi yategekaga abami bose, uhereye kuri rwa Ruzi ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umwami atuma i Yerusalemu hagwira ifeza ingana n’amabuye yaho ubwinshi, n’ibiti by’imyerezi atuma bingana n’imivumu yo mu kibaya ubwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye muri Egiputa no mu bihugu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi indi mirimo ya Salomo yose iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by’umuhanuzi Natani no mu byahanuwe na Ahiya w’i Shilo, no mu byahishuriwe Ido bamenya kuri Yerobowamu mwene Nebati?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Salomo amara ku ngoma imyaka mirongo ine i Yerusalemu, ategeka Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Hanyuma Salomo aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: