Somera Bibiriya kuri Telefone
Icyaha cya Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n’i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w’ikibengukiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w’Umuheti?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Hanyuma Dawidi atuma kuri Yowabu ati “Nyoherereza Uriya w’Umuheti.” Nuko Yowabu yohereza Uriya kuri Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uriya ageze kwa Dawidi, Dawidi amubaza uko Yowabu n’ingabo bameze, amubaza n’amakuru yo mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze Dawidi aramubwira ati “Manuka ujye iwawe woge ibirenge.” Nuko Uriya ava ibwami, maze bamukurikiza igaburo rivuye ku mwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko Uriya yiraranira n’abagaragu ba shebuja bose barāririye ku muryango wa kambere y’ibwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubaza Uriya ati “Mbese ntuvuye ku rugendo? Ni iki cyakubujije kujya iwawe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y’Imana n’Abisirayeli n’Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n’abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n’umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.” Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyarushya atarabukira iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bukeye bwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza aruhaye Uriya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Yowabu amaze kwitegereza umudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze bene umudugudu barasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w’Umuheti na we arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi amacumu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
yihanangiriza iyo ntumwa ati “Numara kubarira umwami amacumu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
umwami akarakara akakubaza ati ‘Ni iki cyatumye mugomba kwegera umudugudu mutyo murwana? Mbese ntimwari muzi ko babasha kubarasa bahagaze ku nkike?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Akongera kukubwira ati ‘Harya ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubasheti? Si umugore wamuteye ingasire yihagarariye ku nkike, akamutsinda i Tebesa? Ni iki cyatumye mwegera inkike mutyo?’ Nuko uzamusubize uti ‘Erega n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yarapfuye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanurira ibyo Yowabu yamutumye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibwira Dawidi iti “Abantu baho baradutwaje, baduhubukanye aho twari turi ku gasozi, dusakirana na bo turinda tugera mu muharuro w’irembo ryabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko abarashi bari bahagaze ku nkike barasa abagaragu bawe, none abagaragu b’umwami bamwe barapfuye, kandi n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yarapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze Dawidi abwira iyo ntumwa ati “Uzabwire Yowabu utya uti ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yica umuntu irindiriye undi. Urusheho gukomeza urugamba, urwane n’umudugudu uwutsinde.’ Kandi nawe umurindishe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bukeye muka Uriya yumvise ko umugabo we yapfuye, aramwiraburira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we. Bukeye babyarana umwana w’umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: