Somera Bibiriya kuri Telefone
Siba afasha Dawidi kandi abeshyera Mefibosheti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y’imitsima magana abiri n’amasere y’inzabibu zumye ijana, n’ayandi ijana y’imbuto zo mu cyi n’imvumba ya vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami abaza Siba ati “Ibi ni iby’iki?” Siba aramusubiza ati “Indogobe ni izo guheka abo mu rugo rw’umwami, imitsima na yo n’imbuto zo mu cyi ni amafunguro y’abahungu, kandi vino ni iy’abazajya bagwira isari mu butayu bakayinywa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?” Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.” Siba aravuga ati “Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.”
Shimeyi atuka Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Atera Dawidi amabuye n’abagaragu b’Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n’abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n’ibumoso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Shimeyi aramutuka ati “Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka yakugaruyeho amaraso y’inzu ya Sawuli yose wizunguriye ugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomu umuhungu wawe ubwami bwawe, kandi dore nawe uzize igomwa ryawe kuko uri umwicanyi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y’intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw’iyo mivumo yamvumye uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Dawidi n’abantu be bakomeza inzira. Shimeyi na we aca mu ibanga ry’umusozi amwitegeye, agenda amutuka umugenda, amutera amabuye n’umukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hanyuma umwami n’abantu bari kumwe na we bose bajya muri Ayefimu, aruhukirayo.
Abusalomu agisha Ahitofeli inama
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose bajya i Yerusalemu, na Ahitofeli ari kumwe na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Hushayi w’Umwaruki incuti ya Dawidi, aza kwa Abusalomu abwira Abusalomu ati “Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abusalomu abaza Hushayi ati “Mbese izo ni zo mbabazi ugiriye incuti yawe? Icyakubujije kujyana n’incuti yawe ni iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hushayi abwira Abusalomu ati “Reka da! Ahubwo utoranijwe n’Uwiteka n’abantu n’Abisirayeli bose, nzaba uwe kandi nzagumana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ikindi kandi, ni nde nkwiriye gukorera? Sinkwiriye gukorera umwana we? Nk’uko nakoreraga so, ni ko nzagukorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Abusalomu abwira Ahitofeli ati “Tugire inama uko twagenza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ahitofeli abwira Abusalomu ati “Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutswe so cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko babambira Abusalomu ihema hejuru y’inzu. Abusalomu aherako ataha kuri izo nshoreke za se, Abisirayeli bose babireba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk’izo bagiriwe n’Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: