Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli barwana n’aba Dawidi, Abusalomu agwayo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y’ibihumbi, n’abo gutwara iy’amagana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy’abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n’abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by’amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n’ibihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko abantu bajya kurwanira n’Abisirayeli ku gasozi, urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abisirayeli bahanesherezwa n’abagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kuruta abishwe n’inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma Abusalomu ahubirana n’abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y’amashami y’impatanwa y’umwela w’ingāra, umutwe we ufatwa n’amashami yawo, ahera mu kirere hagati y’ijuru n’isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze umugabo aramubona abibwira Yowabu ati “Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yowabu abaza nyir’ukumubwira ati “Dorere, umubonye ni iki cyatumye utamusogoterayo ukamutura hasi, ko mba nkugororeye ibice by’ifeza cumi n’umushumi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwo mugabo asubiza Yowabu ati “Naho nagororerwa ibice by’ifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana w’umwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
None iyaba nabigenje ukundi ngakoberanya ubugingo bwe (kandi nta jambo umwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yowabu aravuga ati “Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.” Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima akiri muzima, aho yari ari mu mwela.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze abahungu cumi b’abanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukira zirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy’amabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga, umuntu wese ajya mu ihema rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy’umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w’umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y’urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n’ubu.
Babikira umwami ko Abusalomu yapfuye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y’uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y’abanzi be.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w’umwami yapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.” Yowabu ati “Urirukanwa n’iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy’ikigarama yose, anyura ku Mukushi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi Dawidi yari yicaye hagati y’amarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru y’irembo ahateganye n’inkike z’amabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umurinzi ashyira ejuru abibwira umwami. Umwami aravuga ati “Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.” Nuko aza yihuta agera hafi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati “Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.” Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umurinzi aravuga ati “Ngira ngo imyirukire y’uw’imbere isa n’iya Ahimāsi mwene Sadoki.” Umwami aravuga ati “Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ahimāsi ashyira ejuru abwira umwami ati “Byose byabaye byiza.” Nuko yikubita hasi imbere y’umwami yubamye, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w’umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umwami aramubwira ati “Tambuka uhagarare hano.” Nuko aratambuka arihagararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Umukushi araza aravuga ati “Ndi kabarankuru z’umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiye bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Umukushi aramusubiza ati “Abanzi b’umwami databuja, n’abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: