Somera Bibiriya kuri Telefone
Ab’i Gibeyoni bihōrera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze umwami ahamagaza ab’i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab’i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n’ishyaka yagiriraga Abisirayeli n’Abayuda.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dawidi abaza ab’i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo y’Uwiteka umugisha?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ab’i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.” Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Babwira umwami bati “Uwo mugabo waturimbuye, akadushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y’Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y’Uwiteka.” Umwami aravuga ati “Nzabatanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw’indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n’abahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w’Umumeholati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abatanga mu maboko y’ab’i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y’Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry’isarura ukageze igihe cy’imvura y’umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b’i Yabeshi y’i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y’i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy’Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y’ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.
Izindi ntambara za Dawidi (1 Ngoma 20.4-8)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n’Abisirayeli. Dawidi amanukana n’abagaragu be arwana n’Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw’icumu rye kwari shekeli z’umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hanyuma y’ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w’Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwasaga n’igiti kiboherwaho imyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n’amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy’i Gati, bicwa na Dawidi n’abagaragu be.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: