Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati “Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi w’igikundiro wa zaburi za Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Umwuka w’Uwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka,Agatwara yubaha Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, N’igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n’amahwa asunikwa, Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ahubwo uyakoraho wese, Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw’icumu, Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.”
Iby’ubutwari ingabo za Dawidi zakoze (1 Ngoma 11.10-47)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Aya ni yo mazina y’abantu b’intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w’i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w’Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w’Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b’intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Akurikirwa na Shama mwene Ageye w’Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y’ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w’Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy’Abafilisitiya bari i Betelehemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w’abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n’abo batatu izina ry’uburangirire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yishe n’umugabo mwiza w’Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w’abarinzi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
na Shama w’i Harodi na Elika w’i Harodi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
na Helesi w’i Paluti na Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
na Abiyezeri w’Umunyanatoti na Mebunayi w’Umuhusha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
na Salumoni Umwahohi na Maharayi w’i Netofa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
na Helebu mwene Bāna w’i Netofa na Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
na Benaya w’i Piratoni na Hidaya w’imigezi y’i Gāshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
na Abiyaluboni w’Umunyaraba na Azimaveti w’Umunyabahurimu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
na Eliyahaba w’i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
na Shāma w’i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
na Hesironi w’i Karumeli na Parayi wa Arubi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
na Igalu mwene Natani w’i Soba na Bani w’i Gadi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
na Seleki w’Umwamoni na Naharayi w’i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
na Ira w’Umuyeteri na Garebu w’Umuyeteri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
na Uriya w’Umuheti. Bose ni mirongo itatu na barindwi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: