Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi abara abantu (1 Ngoma 21.1-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye umujinya w’Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n’Abayuda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami abwira Yowabu umugaba w’ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y’Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yowabu abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu n’abatware b’ingabo. Nuko Yowabu n’abatware b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw’iburyo bw’umudugudu wari hagati mu kibaya cy’i Gadi, berekeye i Yazeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cy’i Tahatimuhodishi, kandi bagera i Daniyāni barazenguruka barinda bagera i Sidoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye basohora mu gihugu cy’i Tiro no mu midugudu yose y’Abahivi n’iy’Abanyakanāni, bagarukira ikusi h’i Buyuda i Bērisheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bamaze kugenda igihugu cyose, basubira i Yerusalemu bamaze amezi cyenda n’iminsi makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Yowabu aha umwami umubare w’abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b’intwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu.
Imana iha Dawidi igihano
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe kuko nkoze iby’ubupfu bwinshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ry’Uwiteka ribonekera umuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Genda ubwire Dawidi uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati “Mbese urashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajya uhunga ababisha bawe bakugenza ukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugiga yatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inama umenye icyo njya gusubiza Iyantumye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y’Uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y’abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati “Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika uwo w’Uwiteka yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati “Umva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nk’izi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya n’inzu ya data.”
Dawidi atanga igitambo cy’impongano
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Zamuka wubakire Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Arawuna w’Umuyebusi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dawidi arazamuka nk’uko Gadi yamubwiye ko ari ko Uwiteka yategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Arawuna arungurutse abona umwami n’abagaragu be baza bamusanga. Arawuna arasohoka yikubita hasi imbere y’umwami yubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Arawuna arabaza ati “Mwami nyagasani, uzanywe n’iki ku mugaragu wawe?” Dawidi aramusubiza ati “Nzanywe no kugura imbuga yawe ngo nubakire Uwiteka igicaniro, kugira ngo mugiga ive mu bantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Arawuna abwira Dawidi ati “Umwami databuja najyane ibyo ashatse byose abitange. Dore ngizi inka z’igitambo cyoswa, n’ibihurisho n’amatandiko y’inka mubigire inkwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibi byose nyagasani, jye Arawuna mbihaye umwami.” Arongera abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igushime.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko umwami abwira Arawuna ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo, sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n’inka, atanga shekeli z’ifeza mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: