Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi agarura isanduku y’Imana mu rurembo rwe (1 Ngoma 13.1-14; 15.25--16.6, 43)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Dawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi ahagurukana n’abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y’Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry’Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko bakura isanduku y’Imana kwa Abinadabu ku musozi bayitereka ku igare rishya, maze Uza na Ahiyo bene Abinadabu bacunga iryo gare rishya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko barikura mu rugo rwa Abinadabu rwo ku musozi ririho isanduku y’Imana, Ahiyo ayigiye imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y’Uwiteka, bacurangisha ibintu by’imiberoshi by’uburyo bwose, n’inanga na nebelu n’amashako, n’ibinyuguri n’ibyuma bivuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku y’Imana kuko inka zari zitsikiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw’isanduku y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dawidi ababazwa n’uko Uwiteka asumiye Uza. Ni ko guhimba aho hantu Peresuza na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwo munsi Dawidi atinya Uwiteka. Nuko aribwira ati “Isanduku y’Uwiteka yaza iwanjye ite?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dawidi yanga gukurayo isanduku y’Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Imara mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati amezi atatu, kandi Uwiteka aha umugisha Obededomu n’abo mu rugo rwe bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye babwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahaye umugisha Obededomu n’urugo rwe n’ibyo afite byose, ku bw’isanduku y’Imana.” Dawidi aherako arahaguruka ajya gukura isanduku y’Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko byagenze bitya: abahetse isanduku y’Uwiteka batambutse intambwe esheshatu, ahatambira impfizi n’ikimasa cy’umushishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y’igitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y’Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bacyinjiza isanduku y’Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y’Uwiteka, amugayira mu mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko binjiza isanduku y’Uwiteka, bayishyira ku gitereko cyayo hagati mu ihema Dawidi yari yarayibambiye. Dawidi aherako atambira imbere y’Uwiteka ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko bari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze agaburira abantu bose b’umutwe wose wa Isirayeli, abagabo n’abagore, umuntu wese amuha irobe ry’umutsima n’umugabane w’inyama, n’umubumbe w’inzabibu zumye. Hanyuma abantu bose barataha, umuntu wese ajya iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Dawidi na we asubira iwe gusabira ab’iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Mikali mwene Sawuli aba ingumba, arinda apfa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: