Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana isezeranya Dawidi kuzakomeza ubwami bwe (1 Ngoma 17.1-15)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko umwami aba mu rugo rwe, kandi Uwiteka amuha ihumure ku babisha be bamugose bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati “Dore ubu mba mu nzu yubakishijwe imyerezi, ariko isanduku y’Imana iba mu ihema.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Natani asubiza umwami ati “Genda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Iryo joro ijambo ry’Uwiteka ribonekera Natani riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuze ngo: Mbese aho uzanyubakira inzu yo kubamo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uhereye igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa, ntabwo nigeze kuba mu nzu kugeza ubu, ahubwo nagenderaga mu ihema nk’ubuturo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mbese ahantu hose nakagendanye n’Abisirayeli bose, hari ubwo navuganye n’umucamanza wese wa Isirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu yubakishijwe imyerezi?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nuko umugaragu wanjye Dawidi umubwire utya uti ‘Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuye mu rugo rw’intama mu bwungeri bwazo, ngo ube umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk’amazina y’abakomeye bo mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi nzatoraniriza ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite batazimuka ukundi. Kandi abanyabyaha ntibazongera kubaburabuza nk’ubwa mbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
ubwo nategekaga abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi nzaguha ihumure ku banzi bawe bose. Ndetse Uwiteka arakubwiye ngo azakuremamo umuryango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nzamubera se na we azambere umwana: nacumura nzamuhanisha inkoni z’abantu, n’ibyago by’amoko y’abantu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi imbabazi zanjye ntizizamwomorokaho nk’uko zomorotse kuri Sawuli nagukuye imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko ayo magambo yose n’uko kwerekwa kose, Natani abirondorera Dawidi.
Isengesho Dawidi yasenze Imana (1 Ngoma 17.16-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umwami Dawidi aherako arinjira, yicara imbere y’Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ungeza aha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze no ku by’inzu y’umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk’itegeko mu bantu, Nyagasani Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi se, Dawidi yakubwira kindi ki, ko uzi umugaragu wawe Nyagasani Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ku bw’ijambo ryawe wakoze ibyo byose bikomeye nk’uko umutima wawe wibwiye, kugira ngo ubimenyeshe umugaragu wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe, kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk’ibyo twumvishije amatwi yacu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni irihe shyanga riri mu isi rihwanye n’ubwoko bwawe bwa Isirayeli? Imana yahagurukijwe no kuricungurira kuba ubwoko bwayo kugira ngo yibonere izina, igakora ibikomeye kandi biteye ubwoba ku bwabo no ku bw’igihugu cyawe imbere y’abantu bawe wacunguye, ukabīvanira muri Egiputa, ukabakiza amahanga n’imana zayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi wikomereje ubwoko bwawe bwa Isirayeli kugira ngo bube ubwawe iteka ryose, kandi nawe Uwiteka ubabere Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Nuko none Uwiteka Mana, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye urikomeze iminsi yose, kandi uzasohoze ibyo uvuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ni we Mana ya Isirayeli’, kandi inzu y’umugaragu wawe Dawidi izakomezwe imbere yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kuko Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli, uhishuriye umugaragu wawe ukavuga ngo uzamwubakira inzu, ni cyo gitumye umugaragu wawe nubahuka mu mutima wanjye kugusenga iri sengesho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“None Nyagasani Mana, ni wowe Mana, n’amagambo yawe ni ay’ukuri, kandi usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko none emera guha umugisha inzu y’umugaragu wawe, irame imbere yawe iminsi yose, kuko ari wowe ubivuze Nyagasani Mana, kandi umugisha utanga ujye uba umugisha inzu y’umugaragu wawe ihabwa iteka ryose.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: