Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi agirira neza Mefibosheti mwene Yonatani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi mu nzu ya Sawuli hariho umugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubaza ati “Mbese ni wowe Siba?” Na we ati “Ni jye umugaragu wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z’Imana?” Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umwami aramubaza ati “Aba he?” Siba asubiza umwami ati “Aba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwami aramutumira, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.” Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y’inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko aramuramya aravuga ati “Umugaragu wawe ndi iki ko unyitaho, kandi ndi intumbi y’imbwa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami aherako ahamagara Siba umugaragu wa Sawuli aramubwira ati “Ibyari ibya Sawuli byose n’iby’abo mu nzu ye bose, mbigabiye mwene shobuja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzajye mumuhingira imirima ye, usarure imyaka kugira ngo mwene shobuja abone ibimutunga. Ariko Mefibosheti mwene shobuja azajya arira ku meza yanjye iteka.” Kandi Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Siba abwira umwami ati “Ibyo umwami databuja yategetse umugaragu we byose, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Mefibosheti akajya arira ku meza y’umwami nk’umwana w’umwami wese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi Mefibosheti yari afite umwana w’umuhungu muto witwa Mika, n’abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y’umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: