Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi y’imperuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n’ingeso zanjye, n’imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n’urukundo no kwihangana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n’ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n’i Lusitira, n’ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 timoteyo igice cya: