Somera Bibiriya kuri Telefone
Yefuta atoranirizwa kuba umucamanza wabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Yefuta w’Umugileyadi yari umunyambaraga w’intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w’undi mugore.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy’i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b’inguguzi bakajya batera abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b’i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy’i Tobu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Baramubwira bati “Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana n’Abamoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yefuta abwira abakuru b’i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko abakuru b’i Galeyadi basubiza Yefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n’Abamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yefuta arababaza ati “Nimunsubiza iwacu kurwana n’Abamoni Uwiteka akabangabiza, nzaba umutware wanyu koko?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Baramusubiza bati “Uwiteka abe umuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyo uvuze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b’i Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo n’umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere y’Uwiteka.
Yefuta atuma intumwa ku mwami w’Abamoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w’Abamoni kumubaza ati “Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami w’Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati “Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki n’i Yorodani. Noneho wemere kunsubiza ibyo bihugu ku neza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yefuta yongera gutuma intumwa ku mwami w’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ziramubwira ziti “Yefuta yavuze ngo Abisirayeli kunyaga ntibanyaze igihugu cy’i Mowabu cyangwa igihugu cy’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuraga mu butayu bagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w’i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n’icy’i Mowabu, banyura mu ruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw’i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, umwami w’i Heshiboni. Baramubwira bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko Sihoni ntiyiringira Abisirayeli ngo banyure mu rugabano rwe, maze Sihoni ateranya ingabo ze zose agandika i Yahasi, arwanya Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwiteka Imana y’Abisirayeli ibagabiza Sihoni n’ingabo ze zose, barabanesha. Nuko Abisirayeli bahindūra igihugu cyose cy’Abamori bene icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bahindūra urugabano rwose rw’Abamori, uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki, kandi uhereye mu butayu ukageza kuri Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko ubwo Uwiteka Imana y’Abisirayeli yirukanye Abamori imbere y’abantu bayo ba Isirayeli ikabaha igihugu, mbese ni wowe wakitunyaga?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Igihugu imana yawe Kemoshi yaguha, ntiwagihindūra? Natwe ni uko, abo Uwiteka Imana yacu yirukanye imbere yacu, twabahindūye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Mbese uraruta Balaki mwene Sipori, umwami w’i Mowabu? Hari ubwo yigeze kujya impaka n’Abisirayeli? Hari ubwo yarwanye na bo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abisirayeli ko bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni no mu birorero byaho, no muri Aroweri n’ibirorero byaho, no mu midugudu yose iri ku nkengero ya Arunoni. Ni iki cyababujije kubigarura muri iyo myaka yose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Noneho si jye ugucumuyeho, ahubwo ni wowe ungiriye nabi, urantera kundwanya. Uwiteka umucamanza abe umucamanza uyu munsi hagati y’Abisirayeli n’Abamoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko umwami w’Abamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho.
Yefuta anesha Abamoni, atabarutse ahigura umukobwa we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Umwuka w’Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n’i Manase ajya i Misipa y’i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n’ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere y’Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Aramubwira ati “Data, ubwo wahigiye imbere y’Uwiteka mpigura nk’uko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b’Abamoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Se aramusubiza ati “Genda.” Aramusezerera ngo amare amezi abiri. Ajyana na bagenzi be, aririra ubukumi bwe mu misozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nk’uko yari yahize, kandi yari atararongorwa. Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
inkumi z’Abisirayeli zikajya kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta w’Umugileyadi, iminsi ine mu mwaka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: