Somera Bibiriya kuri Telefone
Marayika w’Imana abonekera ababyeyi ba Samusoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y’Abafilisitiya imyaka mirongo ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko hari umugabo w’i Sora wo mu muryango w’Abadani, witwaga Manowa. Umugore we yari ingumba itigeze kubyara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Marayika w’Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w’umuhungu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w’Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n’aha marayika w’Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w’Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w’Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga uwo mugabo aramubaza ati “Mbese ni wowe wavuganaga n’uyu mugore?” Na we ati “Ni jyewe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Manowa ati “Ibyo wavuze nibisohora, mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Marayika w’Uwiteka abwira Manowa ati “Ibyo nabwiye uyu mugore byose abyirinde.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ntakarye ikintu cyose kivuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Manowa abwira marayika w’Uwiteka ati “Udukundire ube ukiri aha, tukubagire umwana w’ihene.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Marayika w’Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko niba ushaka gutunganya igitambo cyoswa, ukwiriye kugitambira Uwiteka.” Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Manowa abaza marayika w’Uwiteka ati “Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibisohora tuzagukurire ubwatsi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Marayika w’Uwiteka aramubwira ati “Urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko Manowa yenda umwana w’ihene n’igitambo cy’amafu y’impeke, abitambira Uwiteka hejuru y’igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n’umugore we babireba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko ibirimi by’umuriro biva mu gicaniro bitumbagira mu ijuru, marayika w’Uwiteka azamuka mu birimi by’umuriro w’igicaniro Manowa n’umugore we babireba, baherako bagwa hasi bubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko nta bundi marayika w’Uwiteka yongeye kwiyereka Manowa cyangwa umugore we. Ubwo Manowa amenya ko ari marayika w’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Manowa abwira umugore we ati “Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy’amafu y’impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk’ibyo muri iki gihe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko hanyuma y’ibyo, umugore abyara umuhungu amwita Samusoni. Umwana arakura, Uwiteka amuha umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze umwuka w’Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedani, hagati y’i Sora na Eshitawoli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: