Somera Bibiriya kuri Telefone
Samusoni abenguka umukobwa w’Umufilisitiyakazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b’Abafilisitiya, none mumunsabire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?” Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.
Samusoni atanyaguza intare
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hanyuma y’ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n’umugunzu w’intare, uramutontomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk’uwatanyaguza umwana w’ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Samusoni arimanukira aganira n’uwo mukobwa, aramushima cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye asubirayo kumuzana, akebereza ha handi kurora ya ntumbi y’intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry’inzuki n’ubuki bwazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubaha na bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuye mu ntumbi y’intare.
Arongora umukobwa w’Umufilisitiyakazi, abasākuza igisākuzo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. Bukeye Samusoni acyuza ubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumane na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Samusoni arababwira ati “Reka mbasākuze igisākuzo, nimushobora kucyica iminsi y’ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y’ibitare mirongo itatu n’imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y’ibitare mirongo itatu n’imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.” Baramubwira bati “Dusākuze twumve igisākuzo cyawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Arababwira ati “Mu muryi havuyemo ibyokurya, Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.” Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n’urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.” Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudu baramubwira bati “Ni iki cyarusha ubuki kuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?” Na we arababwira ati “Iyaba mutahingishije ishashi yanjye, Ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko muka Samusoni bamushyingira mugenzi we wari incuti ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: